Amakuru

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yitabiriye amatora y’inzego z’ibanze yabaye kuri uyu wa Gatandatu, yatoreye mu Mudugudu wa Nyenyeri, Akagari ka Bwerankori, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro.
Watermelon ni rumwe mu mbuto zifitiye akamaro kanini umubiri w’umuntu harimo gufasha umubiri kubona amazi menshi, vitamine n’ibinyabutabire bifasha ingingo zawo gukora neza.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye gushakisha abantu bane bagaragaye bari kuri moto imwe ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, ivuga ko nibafatwa bazahanwa.
Abapolisi 12 b’u Rwanda basoje amahugurwa y’ibyumweru bitatu agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi bwo gukorana n’imbwa zifashishwa mu bikorwa byo gucunga umutekano no gutahura ibyaha.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsegimana, yasabye abarangije amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) gukoresha ubumenyi n’ubushobozi bungutse mu gukemura ibibazo byugarije sosiyete, guhanga imirimo no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, aho kwibanda gusa ku gushaka akazi.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), wasabye inzego za Uganda gukora iperereza ryihuse, ritabogamye kandi ryizewe ku iyicwa rya Sgt Maj Robert Kabera, wahoze ari umusirikare w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), umurambo we wabonetse waciwe umutwe mu Karere ka Mpigi.
Umuhanzikazi Bwiza Emerance yasezeranye imbere y’amategeko na Uhujimfura Jean Claude, usanzwe ari umuyobozi wa KIKAC Music, inzu ireberera inyungu z’uyu muhanzikazi mu muziki.
Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje ko iyi kipe yandikiye Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), iyimenyesha imbogamizi yahuye na zo muri Mozambique, aho yagiye gukina na Black Bulls mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Mahmoud Ali Youssouf, yashimye amasezerano agamije kuzana amarushanwa y’imodoka za Formula 1 mu Rwanda, ayagaragaza nk’intambwe ikomeye mu guteza imbere siporo muri Afurika no kongera ubushobozi bw’umugabane mu kwakira amarushanwa mpuzamahanga akomeye.
Kaminuza y’u Rwanda yashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 4,953 barangije amasomo mu mashami atandukanye muri koleji 8 zigize iyi Kaminuza.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka