Amakuru

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène, yabwiye urubyiruko rutangiye Itorero ry’Urungano, ko ubumenyi bazahakura bwuzuzanya n’uburere bakura ku babyeyi n’abarimu, kuko ribabera umwanya wo kubona icyerekezo cyiza cyabafasha kwirinda ingeso mbi zose
Umunya-Tanzania, Diana Orembe, washinze akaba anayobora ikigo NovFeed, yegukanye igihembo nyamukuru cy'ibihumbi 300 by'amadorari, mu irushanwa rya 'Africa’s Business Heroes' (ABH), rishyigikira ishoramari ry’abakiri bato ku Mugabane wa Afurika
Mu kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu ku Rwego rw’Igihugu, abarezi bagaragaje ibyishimo baterwa n’impinduka zigaragara mu mibereho yabo bishimangirwa n’umushahara uherutse kongerwa n;ubwo bagaragaza ibigikenewe birimo mwarimu shop.
Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengiyumva yibukije ko umwarimu ari inkingi ya mwamba mu burezi bw’u rwanda  ashimangira ko ireme ry’uburezi , ubumenyi n’ubushobozi igihugu gikomeza kugeraho byubakiye ku mbaraga n’ubwitange bya mwarimu.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange, yashimiye imbaraga n'ubwitange bw’abakorerabushake mu iterambere ry'igihugu.
kigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda ,NISR, cyatangaje ko mu Ukwezi ku Ugushyingo 2025,ibiciro byiyongereyeho 7,2% ugereranyije n'Ugushyingo kwa 2024.
Gen (Rtd) James Kabarebe wari Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane bw’Akarere yahererekanyije ububasha na Dr. Kayitesi Usta, wamusimbuye kuri uwo mwanya.