Amakuru

Harabura iminsi iminsi itanu ngo Noheli yizihizwe ndetse n'indi itandatu ngo twinjire mu mwaka mushya wa 2026
Ishuri ryigisha ibijyanye no gutwara indege ry'Akagera Aviation School, ryahaye impamyabumenyi abapilote b’Abanyarwanda 18 basoje amasomo y’imyaka ibiri
Aba- frère babiri, bafunzwe , bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo witwa Benoit Hategekimana, wayoboraga ishuri rya EP Autonome de Butare, riherereye mu Karere ka Huye.
Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Simon Kabera, yaganiriye n'abayobozi n’abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima n'izindi nzego zishamikiyeho, abagaragariza isano riri iri hagati y’umutekano w’igihugu, ubuzima rusange n’ubushobozi bw’igihugu bwo kwiyubaka
Minisitiri w’Ubucuruzi n'Inganda, Prudence Sebahizi, yashimangiye ko biteguye gufasha ba rwiyemezamirimo b’abagore kongera umusaruro w'ibyo bakora no kubijyana ku isoko bifite ubuziranenge bwahangana n’ibindi bicuruzwa ku masoko mpuzamahanga.
Abagabo babiri bo mu karere ka Nyamasheke bari gushakishwa nyuma yo gukubita , bakagira intere ndetse bagakura amenyo umusore witwa Niyonsenga Léon w’imyaka 23 wiga mu wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, bamuhora umukobwa bigana.
Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu,MINLOC, yatangaje ko izi ko umushahara w'abayobozi bo mu tugari ukiri hasi ariko hagitekerezwa uburyo bawongera , isaba ko nubwo waba ari hasi bidakwiye kuba intandaro yo gutanga serivisi itanoze ku baturage.
Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, watangiye ku mugaragaro kuvana ingabo zawo mu mujyi wa Uvira, hagamijwe gushyigikira ibiganiro bya politiki no gushakira Akarere amahoro arambye
Ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho n’ubuzima mu Rwanda (DHS7) bwerekanye ko abangavu bari hagati y’imyaka 15 na 19 baterwa inda biyongereye, bakagera kuri 8% mu 2025 bavuye kuri 5% mu 2020.
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagejejweho ibyerekeye isinywa ry’amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’u Rwanda na RDC yasinyiwe i Washington, inashimangira ubushake bw’u Rwanda mu kubahiriza ibiyakubiyemo ndetse runagaragaza ko rushyigikiye inzira y'amahoro ya Doha.