Ikipe ya Sunrise FC yo mu karere ka Nyagatare yatangaje ko yamaze gusinyisha aAbarundi babiri; Intibazonkiza Djuma ukina mu kibuga hagati na Nzeyimana Jean Petit ukina mu kibuga hagati, bombi bakiniraga Gicumbi FC.
Ibyamamare mu myidagaduro Nyarwanda barimo Anita Pendo, Mutesi Jolly, Uwase Muyango, The Ben, Bruce Melodie, Ashton Small n’abandi, batangajwe nk’abahatanye mu bihembo Africa Content Creator Awards 2026.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ku bufatane Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi (FAO) batangije gahunda y’imyaka ine igamije kuzamura urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda binyuze mu kureshya abashoramari no kongera umusaruro
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko imikoranire ya Afurika, Caraïbes na Pasifika ari ingenzi mu kugira ijambo mu miyoborere y’Isi, gufata ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kugera ku iterambere rirambye.
Urubyiruko rusaga 700 ruri mu Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16 basuye Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Kubohora Igihugu iri ku Mulindi w'Intwari mu Karere ka Gicumbi, bahakura ingamba zo kugera ikirenge mu cy’inkotanyi zabaye intwari no gusigasira igihugu zarwaniriye.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga