Ku bakunzi b'umuziki Nyafurika by'umwihariko injyana ya Afrobeats n’inkuru nziza! Umuririmbyikazi w’umunya-Nigeria, Ayra Starr ari butaramire mu nyubako ya BK Arena ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, mu gitaramo gishyira akadomo ku iserukiramuco rya Giants of Afurika, rimaze icyumweru ribera mu mujyi wa Kigali
Abantu b'ingeri zitandukanye baraye baryohewe n'igitaramo kidasanzwe cyo kumurika imideli cyiswe “Threads of Africa Fashion Show”, cyari kigamije kugaragaza ubwiza bw’umuco n’imideli y’Afurika, mu rwego rwo gukomeza kwishimira iserukiramuco rya Giants of Africa riri kubera i Kigali kuva ku wa 27 Nyakanga
Umuraperi ukomoka muri Amerika, Lecrae Devaughn Moore uzwi cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, agiye gutaramira i Kigali, mu rugendo rwo kumenyekanisha album ye nshya yise ‘Reconstruction’, izasohoka tariki ya 22 Kanama 2025