Ubuyobozi bw’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, buhangayikishijwe n’imyitwarire ya bamwe mu bahoze mu nshingano z’ubuyobozi mu Itorero bari mu kiruhuko cy’izabukuru.
Umukinnyi wa filime akaba n’umunyamakuru, Aime Gad, yegukanye igihembo cy’umukinnyi wa filime wakoze cyane akamenyekana mu gihe gito (Best Breakout Actor of the year 2025), mu bihembo bya Music Video Africa Awards (MVAA) byatangiwe muri Hotel ya Oriental Hotel iherereye i Lagos muri Nigeria.
Ubuyobozi bwa wa Kaminuza y’u Rwanda, bwatangaje ko abanyeshuri 9529 basoje amasomo mu mashami atandukanye , ari bo bazahabwa impamyabumenyi mu birori biteganyijwe kubera i Huye, ku wa Gatanu, tariki 17 Ukwakira 2025.
Perezida wa Repubulika,Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda rwahuye n’ibibazo byinshi birimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko rwabashije kubyigobotora, rukagera ku iterambere ryifuzwa n’Abanyarwanda.
Ingabire Immaculée wari Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, umuryango urwanya ruswa n’akarengane, azashyingurwa ku wa kane tariki ya 16 Ukwakira 2025, i Rusororo mu karere ka Gasabo.
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda Amavubi yatsinzwe na Bafana Bafana yo muri Afurika y'Epfo ibitego 3-0, mu mukino wa 10 ari nawo wa nyuma mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026