Inkuru Nshya

Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi itatu, yitabiriye ibiganiro bigamije kugaragaza amahirwe ibihugu byombi byakoranamo mu kwagura ishoramari, ubuhahirane no kubyaza umusaruro ubucuruzi n'ubukerarugendo bifitanye isano na siporo.
Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ziri mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru i Washington muri leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, yakiriye umuhanzi Mugisha Benjamin, uzwi mu buhanzi nka The Ben, bagirana ibiganiro.
Umuyobozi ushinzwe imikoranire ya gisirikare n'abasivile mu Ngabo z’u Rwanda, Colonel Désiré Migambi Mungamba, yagaragaje ko indangagaciro zisanzwe mu ngabo z’u Rwanda, zafashije RPA kubohora igihugu no guhagarika Jenoside.
Muri iki gitondo, Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Diakhar Faye, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira inzirakarengane ziharuhukiye.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yirukanye abayobozi babiri bo mu kigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) n’umwe wo mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA).
Perezida wa  Sénégal, Bassirou Diomaye Faye yageze mu Rwanda   ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ukwakira 2025, yakirwa na mugenzi w’u Rwanda, Paul Kagame.