Inkuru Nshya

Abasirikare n'abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye i Malakal, muri Sudani y’Epfo, bifatanyije n’izindi ngabo ziri muri ubwo butumwa mu gikorwa cy’umuganda cyo gukuraho ibisigazwa by’ibyuma n’indi myanda mu duce twa Hai Matar na Hai Luakat, aho abaturage bahoze mu nkambi bari kwimurirwa.
Ibigo bitandukanye mpuzamahanga byiyemeje gushora imari yabyo mu Rwanda aho bamwe mu bayobozi b’ibigo by’ubucuruzi binyuranye bagaragaje ko gukorera mu Rwanda ntako bisa bitewe n’uko ari igihugu cyorohereza abashaka kuhashora imari.
Abanyarwanda baba muri Chad n’inshuti z’u Rwanda bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biyemeza kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside.
Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, bateguye inama nyunguranabitekerezo y’umunsi umwe ku mutekano w’igihugu yabereye mu Ishuri rya Gisirikare ry’u Rwanda i Gako.
Kabuga arapfuye ariko ibyaha yakoze byo ntabwo bipfuye n’amateka ntabwo apfuye, Jenoside ni icyaha kidasaza kandi n’ayo mateka azakomeza anamushinje n’icyo cyaha.”
Ku itariki ya 17 Gicurasi 1994, Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi yarajijishije itora icyemezo cyongera ingabo za MINUAR zikagera ku 5500 ndetse muri icyo cyemezo hemezwa ko u Rwanda rwambuwe uburenganzira bwo kongera kugura intwaro (arms embargo).
Kuri uyu wa Gatandatu Visi Perezida wa Sena, Nyirahabimana Soline yitabiriye igikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi,igikorwa cyabereye mu karere ka Rwamagana.
Kabuga Félicien, wari ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yapfuye aguye mu bitaro byo mu mujyi wa La Haye mu Buholandi