Inkuru Nshya

Ikipe ya APR FC yatangaje ko umutoza wayo Taleb Abderrahim yongereye amasezerano y'umwaka umwe ushobora no kongerwa bitewe n'uko azitwara muri uyu mwaka w'imikino ugiye kuza wa 2026-27.
Nyuma y'uko hagaragajwe impungenge za Sitasiyo ya Lisansi yari itangiye kubakwa hejuru y'igitaka cyarunzwe kigakora umusozi ruguru y'inzu z'abaturage,kuri ubu ibyuma byari byatangiye gushingwa ngo iyi sitasiyo yubakwe byakuweho.
Raporo y'Itsinda ry'Impuguke z'Umuryango w'Abibumbye ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), yashyikirijwe Akanama k'Umutekano, isesengura mu buryo burambuye imiterere y'imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa DRC, irimo na FDLR.
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette yavuze ko abanyeshuri bafite ubumuga bari mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, bari gufashwa byihariye ngo bakore neza kimwe n’abandi asaba abarezi gushyiraho akabo.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Israel, Gideon Saar, bifatanyije n'Abanyarwanda baba muri Israel, n'inshuti z'u Rwanda mu kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32.
Abanyeshuri biga muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya Busogo iherereye mu karere ka Musanze mu ntara y'Amajyaruguru, hamwe n'abaturage baturanye na yo barataka ikibazo cy'abajura bitwaza intwaro gakondo babategera mu nzira hafi y'iyi kaminuza bakabambura ibyo bafite ndetse bamwe bakanabakomeretsa.
Perezida Paul Kagame yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo nshya y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe guteza imbere ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI) ku rwego mpuzamahanga, AI for Good Global Commission.
Abanyarwanda baba mu Buholandi barikumwe n’inshuti zabo bizihije imyaka 32 ishize u Rwanda rwibohoye, bashimira ingabo zari iza RPA zabohoye igihugu ndetse zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC), ibinyujije mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri (NESA), batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (PLE) by'umwaka w'amashuri wa 2025/2026.
Ikipe ya Etoile de l'Est FC yo mu karere ka Ngoma yatangaje umutoza Mbarushimana Shaban nk'umutoza wayo mushya mu gihe cy'imyaka ibiri iri imbere nyuma yo kuzamuka muri Shampiyona y'icyiciro cya mbere, BK Pro League.