Inkuru Nshya

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, ari kumwe n’Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere y’Ingabo z’u Rwanda, Col Egide Ndayizeye, kuri uyu munsi bifatanyije n’abanyeshuri n’abarimu barenga 1,500 bo muri IFAK, Kimihurura ndetse n’andi mashuri ayegereye mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Justin Nsengiyumva yakiriye mugenzi we, Robert Beugré Mambé wa Côte d’Ivoire bagirana ibiganiro ku bufatanye mu nzego zinyuranye.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, yavuze ko abarwanya ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bata igihe kuko ukuri kudatsindwa, asaba Abanyarwanda guhangana nabo. 
Urwego rutegura Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Mupira w'Amaguru mu bagabo, Rwanda Premier League, rwashyize hanze ingengabihe y’umwaka w’imikino wa 2026/2027, uzatangira muri Nzeri 2026, ugasozwa muri Gicurasi 2027.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), yasabye uruhare rwa buri wese mu kubaka no gushyigikira umuryango ushoboye kandi utekanye,  mu rwego rwo guteza imbere Igihugu.
Perezida wa Tanzania Dr. Samia Suluhu Hassan ategerejwe mu Rwanda aho azitabira Inama Nyafurika yiga ku gukoresha ikoranabuhanga rya nikeleyeri (Nuclear Energy Innovation Summit for Africa) NEISA 2026, izabera i Kigali.
Tariki 15 Gicurasi 1994, Papa Yohani Pawulo II wari umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yasabye Umuryango Mpuzamahanga kugira icyo ukora ugatabara u Rwanda.
Abaturage barenga ibihumbi 500 bo mu mirenge umunani y’Uturere twa Gatsibo na Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba bagiye gutangira kubona amazi meza binyuze ku muyoboro mushya.