Inkuru Nshya

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangiye ku mugaragaro icyiciro cy’igerageza (Proof of Concept) ry’ifaranga ry’ikoranabuhanga rizashyirwa hanze na Banki Nkuru, rizwi nka Central Bank Digital Currency (CBDC).
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi wa Uganda, Matia Kasaija, umaze kumenyerwa cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo bwihariye atangamo imbwirwaruhame atera urwenya, ari mu Rwanda mu butumwa bw’akazi
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko Umuganura utagishingiye ku buhinzi n'ubworozi gusa ahubwo wubakiye ku bikorwa by'iterambere ry'Igihugu
Abantu b'ingeri zitandukanye baraye baryohewe n'igitaramo kidasanzwe cyo kumurika imideli cyiswe “Threads of Africa Fashion Show”, cyari kigamije kugaragaza ubwiza bw’umuco n’imideli y’Afurika, mu rwego rwo gukomeza kwishimira iserukiramuco rya Giants of Africa riri kubera i Kigali kuva ku wa 27 Nyakanga
Nyuma yo gutera utwatsi gukina irushanwa ribanziririza shampiyona (Pre-season) ryateguwe na mukeba APR FC, Rayon Sports yamaze gusimbuzwa AS Kigali
Itsinda riturutse mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Sri Lanka ryasuye icyicaro gikuru cya RDF mu rwego rwo kwigira ku rugendo rw’u Rwanda mu kubaka ingabo z’umwuga no guteza imbere igihugu
Abarimu bakorera hirya no hino mu Gihugu bagaragaje ko bishimira intambwe imaze guterwa mu kuzamura agaciro kabo, banakomoza kuri zimwe mu mbogamizi bagihura na zo zirimo kudahembwa amafaranga ahwanye n'impamyabumenyi bafite