Itsinda ry’Abasirikare b’u Rwanda (RDF) bari mu Mujyi wa Montego Bay, mu Karere ka St James.muri Jamaica, aho bari gufasha abaturage kubasanira inzu zasenywe n'ibiza by'umuyaga, ryashimiwe uwo musanzu ntagereranywa .
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Intwari z'u Rwanda, banashyira indabo ku kimenyetso cy’ubutwari kiri ku Gicumbi cy'Intwari i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Minisitiri w'Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yifatanyije n'abaturage bo mu karere ka Kayonza mu muganda Rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2026, abashimira ubutwari bagize bwo kwisanira umuhanda uhuza Umurenge wa Gahini na Mwiri yo muri aka karere.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’u Rwanda, Prudence Sebahizi, yagiranye ibiganiro na Minisitiri ushinzwe ishoramari muri Leta ya Pakistan, Qaiser Ahmed Sheikh, bigamije kuzamura ubukungu no guteza imbere urwego rw'abikorera bo mu bihugu byombi
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga