Inkuru Nshya

Ubushakashatsi bw’Ikigo gishinzwe gukusanya amakuru ku myenda kizwi nka TransUnion Rwanda bwakozwe mu gihembwe cya mbere cya 2026, bwagaragaje ko 76% by'Abanyarwanda bateganya ko amafaranga binjiza azazamuka mu mezi 12 ari imbere, mu gihe 16% bateganya ko azaguma ku rwego ariho ubu.
Ikipe ya Kepler BBC yatsinze ikipe ya RSSB Tigers BBC amanota 77-73 naho APR BBC itsinda Inspired Generation amanota 121-38 mu mikino y'umunsi wa 13 wa Shampiyona y'u Rwanda ya basketball y'icyiciro cya mbere yakinwe kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Nyakanga 2026.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko umunsi w'Igikundiro 'Rayon Day' waruteganyijwe kubera muri Sitade Amahoro wimuriwe muri Kigali Pele Stadium gusa umunsi uzaberaho wo wakomeje kuba tariki 18 Nyakanga 2026.
Umuzamu w'Umunyarwanda Ntwari Fiacre agiye gutizwa mu ikipe ya Kruger United muri uyu mwaka w'imikino wa 2026/27 nyuma y'uko kubona umwanya wo gukina bikomeje kugorana mu ikipe ya Kaizer Chiefs.
Ikipe ya Al Hilal SC Omdurman yo muri Sudani yasinyanye amasezerano n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, n'Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, CECAFA, ayigira umuterankunga mukuru w'irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026.
Ubushakashatsi bw’Ikigo gishinzwe gukusanya amakuru ku myenda kizwi nka TransUnion Rwanda bwakozwe mu gihembwe cya mbere cya 2026, bwagaragaje ko Abanyarwanda 62% batekewe imitwe hakoreshejwe ikoranabuhanga rikoreshwa muri serivisi z’imari.
Minisitiri w'Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko u Rwanda rumaze kugira abaganga bihariye b'abantu bageze mu zabukuru bagiye kujya batanga serivisi z’ubuvuzi bwihariye ku bakuze.
Bamwe mu batuye mu kagari ka Gihara mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi, baratabariza uwo bavuga ko yabaye umubyeyi imburagihe, aho ngo ari mu buzima bugoye nyuma yo kubyarana abana babiri na se umubyara bikamwicira icyerekezo.
Ishyirahamwe ry'Umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA, ryafashe umwanzuro wo kubabarira abakinnyi Ntore Habimana na Axel Olenga Mpoyobombi bakinira APR BBC bari bahagaritswe umwaka batagaragara mu bikorwa bya basketball bazizwa kwanga kwitabira ubutumire bw'ikipe y'Igihugu y'u Rwanda yari yabahamagaye.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yavuze ko ikibazo cyo kongera umushahara fatizo gihangayikishije leta ariko ko nanone gisaba ubushishozi kuko gikemuwe nabi gishobora guteza ibindi bibazo birimo no kongera umubare w’abashomeri mu gihugu.