Inkuru Nshya

Perezida Paul Kagame yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo nshya y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe guteza imbere ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI) ku rwego mpuzamahanga, AI for Good Global Commission.
Abanyarwanda baba mu Buholandi barikumwe n’inshuti zabo bizihije imyaka 32 ishize u Rwanda rwibohoye, bashimira ingabo zari iza RPA zabohoye igihugu ndetse zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC), ibinyujije mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri (NESA), batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (PLE) by'umwaka w'amashuri wa 2025/2026.
Ikipe ya Etoile de l'Est FC yo mu karere ka Ngoma yatangaje umutoza Mbarushimana Shaban nk'umutoza wayo mushya mu gihe cy'imyaka ibiri iri imbere nyuma yo kuzamuka muri Shampiyona y'icyiciro cya mbere, BK Pro League.
Myugariro w'umunyarwanda Niyigena Clement wakiniraga APR FC biravugwa ko yamaze gusinyira ikipe ya  Smouha Sports Club yo mu Misiri amasezerano y'imyaka 2 ndetse akaba atangazwa mu minsi iri imbere.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje umukinnyi w'umurundi Muderi Akbar nk'umukinnyi wayo mushya, nyuma yo kurangiza amasezerano muri Gasogi United.
Mu ruzinduko rw'akazi ari kugirira muri Israel, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yasuye Old City of Jerusalem (Umujyi wa Kera wa Yeruzalemu) na Western Wall, hamwe mu hantu hafite amateka akomeye kandi hafatwa nk'ahera ku Isi.
Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2025 bugaragaza ko 8% by'abagore bafite hagati y'imyaka 15 na 49 bahuye n'ihohoterwa rishingiye ku gukubitwa mu gihe bari batwite.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda RDF, Brig Gen Patrick Karuretwa, yatangaje ko kuba Ingabo za RPA zitarigeze zihorera ku ngabo za zatsinzwe (Ex-FAR) nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari icyemezo gikomeye kandi gisaba ubushishozi.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yasabye urubyiruko kurangwa n’indangagaciro ziboneye mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka