Inkuru Nshya

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda Amavubi yatsinzwe na Super Eagles yo muri Nigeria igitego 1-0, mu mukino wa karindwi wo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yifatanyije n’abasirikare bagize Brigade ya 503 mu rugendo rugamije kugorora umubiri rwabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Karere ka Rubavu, aho yasuye Uruganda rwa Shema Power Plant rubyaza Gaz Methane amashanyarazi ndetse n’Icyambu cya Rubavu
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye abaje kwita abana b'ingagi amazina ku nshuro ya 20, barimo Intumwa yihariye ya Loni ku bijyanye n'umutekano wo mu muhanda Jean Todt, umunyabigwi wa Arsenal Mathieu Flamini n'umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Marriot International, David S. Marriott
Ni kenshi abantu bajya bibaza ngo ese buriya umuntu yaba umuhanzi bikamuhira ndetse ntiyibagirwe n’inshingano ze zijyanye n'amashuri ?  igisubizo twaguha ni , yego rwose
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo mpuzamahanga gifatanya na za Guverinoma mu mishinga y’iterambere rirambye, kurengera ibidukikije, no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, Global Green Growth Institute (GGGI), Sang-Hyup Kim, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi
Polisi y’u Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’Ibikorwaremezo n’abandi bafatanyabikorwa, kuri uyu wa gatandatu, batangiye gusiga amarangi y'umuhondo azwi nka 'Yellow Box', ahakunze kubera umuvundo w’ibinyabiziga
Esther Mbabazi umaze imyaka 15 atwara indege muri Sosiyete ya RwandAir, arashishikariza abana b'abakobwa kudatera inyoni amahirwe u Rwanda rwabahaye, ahubwo bakayabyaza umusaruro ku buryo bazisanga mu muryango w'abagore bake batwara indege ku mugabane wa Afurika
Mukabizimungu Athanasie ni umwe mu bitabiriye ibirori bidasanzwe byo kwita amazina abana b’ingagi 40, ndetse aba umwe mu bahaye izina umwana w’ingagi izina rya ‘Cyubahiro'
Isaac Niyonizeye yashinje kompanyi itubura ibirayi yise 'Mahwiyacu Ltd', ndetse kuri ubu ntitwareka kuvuga ko iyi kompanyi yabereye igisubizo abahinzi bo mu turere ikoreramo aritwo Burera, Gicumbi na Musanze