Inkuru Nshya

Umujyi wa Kigali  watangaje ko mu ntangiriro za 2027 hazatangira umushinga munini wo gutuza abaturage no guteza imbere imiturire mu Kagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, aho imiryango 716 izubakirwa amazu agezweho n’ibikorwaremezo byunganira imibereho yabo.
Saranda Oliva Umutoni yegukanye miliyoni imwe mu irushanwa “Umunota w’Umuganura 2026” Saranda Oliva Umutoni ni we wegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa rya videwo ngufi ku Muganura ryiswe “Umunota w’Umuganura 2026”, ritegurwa n’Inteko y’Umuco, ahabwa igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Umuhanzi Diamond Platinumz wo muri Tanzania uri mu bakomeye muri Afurika y'Iburasirazuba no muri Afurika muri rusange, yageze i Kigali mu Rwanda aho yitabiriye igitaramo azahakorera kizabera muri Parking ya BK Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kanama 2026.
Kuri uyu wa Gatanu intumwa zaturutse muri minisiteri y’ingabo za Mozambique, ziyobowe na Maj Gen Samuel Luluva, umuyobozi mukuru ushinzwe serivisi z’imibereho myiza y'ingabo,zakiriwe na minisitiri w’ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, ku cyicaro gikuru cy’ingabo, ku Kimihurura.
Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva yakiriye Marc Holtzman, Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi y’Urwego rushinzwe Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA), baganira ku buryo iri soko ryakwagurwa kugira ngo rifashe kongera igishoro cy’abikorera.
Kimwe mu bintu bisigaye byitabwaho n’abitabira ibirori n’ibitaramo bitandukane ni imyambarire aho buri wese uretse kujya kwihera ijisho umuhanzi akunda no kuryoherwa n’umuziki, imyambarire nayo ni kimwe mu byitabwaho cyane muri iyi minsi.
Abaturage bo mu midugudu ya Cyagara na Muko, mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi, basabwe kuva mu ngo zabo byihutirwa, nyuma y’uko hagaragaye impungenge z’uko umusozi umaze igihe wararidutse ushobora kongera gutenguka, ugateza ibyago ku buzima bw’abawuturiye.
Mu mwaka w’amashuri wa 2026/27, abanyeshuri benshi bagiye kwinjira mu mashuri yisumbuye baziga bataha, aho abahawe imyanya mu bigo bibacumbikira ari 7% gusa, mu gihe 93% baziga mu mashuri bataha.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yatangaje ko abanyeshuri 7,188 bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gukopera no gukopeza.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka