Inkuru Nshya

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi,yasuye abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo  kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA).
Perezida Kagame yageze i Nairobi muri Kenya aho yifatanyije n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma barenga 25 baturutse hirya no hino ku mugabane wa Afurika mu nama ya #AfricaForwardSummit.
Umuhanzikazi Nyarwanda Alyn Sano yashyize hanze mu buryo bw'amajwi n'amashusho indirimbo nshya yise Ntibikunda.
Abantu benshi bafata gupfusha umuntu nk'agahinda gakomeye kurusha ibindi byose umuntu ashobora guhura na byo, ariko ubushakashatsi bw'imiterere y'abantu bwo mu 2026, bwagaragaje ko gutandukana n'umukunzi wawe mwakundana by'ukuri 'breakup' bishobora gutera agahinda gakomeye cyane kurusha kubura umuntu wapfuye
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa yatangaje ko ingengo y’imari y’u Rwanda iziyongera mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/2027, ikagera kuri miliyari 7,796.3 Frw, ivuye kuri miliyari 6,952.1 Frw zari zateganyijwe mu mwaka wa 2025/2026
Uyu mukinnyi ukomoka muri Mali w’imyaka 23, biteganyijwe ko agera i Kigali ku wa Kabiri, tariki ya 12 Gicurasi. Uyu musore ufite metero 2.13 kuri ubu akinira ikipe ya Pallacanestro Cantù mu cyiciro cya mbere mu Butaliyani, akaba afatwa nk’umwe mu bafite impano idasanzwe kuri uyu mugabane.
Minisiteri ya Siporo y'u Rwanda yashyikirijwe igihembo cya “UCI Bike City Label Award” gishimira Umujyi wa Kigali uburyo wakiriye neza Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 yabereye i Kigali muri Nzeri 2025
Kuri uyu wa mbere hatangijwe myitozo ibaye ku nshuro ya 14 y’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC)  yiswe USHIRIKIANO IMARA 2026, iri kubera mu gihugu cya Kenya.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwiteze inyungu mu Nama ya ‘Africa Forward Summit’ iri kubera i Nairobi muri Kenya.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka