Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari Abasirikare (RDRC), Nyirahabineza Valérie, yavuze ko kugirango abanyarwanda baba mu mutwe w’iterabwoba ba FDLR batahe bibagora cyane kugeza bageze mu bice bigenzurwa na M23 yo ikaba inzira mu gihe abandi babasubizayo bakanabica.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yasabye abahoze mu mutwe witwaje intwaro wa FDLR, kuzaba intumwa nziza mu gakangurira abo basize mu mashyamba gutaha, ndetse no kunyomoza ibihuha by’abaharabika u Rwanda.