Inkuru Nshya

Umuhanzi Bruce Melodie yasubije mu buryo bw’ikinyabupfura Yago umaze iminsi anenga indirimbo ye nshya yise “Irya 4”, avuga ko ubutumwa bwayo bushobora kuyobya abantu.
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwemeje ko bateganya kubaka hoteli nshya mu Mujyi wa Huye, izunganira izisanzwe mu kurushaho kongera isoramari mu kwakira abantu, by’umwihariko ku ruhande rwa Kaminuza yakira abarimu n’abashakashatsi baturutse hirya no hino.
Polisi y’u Rwanda ikorera  mu Ntara y’Amajyepfo ku bufatanye n’abaturage yafashe umugabo w’imyaka 28 ukekwaho kugira uruhare mu gukwirakwiza no gucuruza  ibiyobyabwenge nyuma yo gufatanwa udupfunyika 873 tw’urumogi, arutwaye kuri moto.
U Rwanda rurimo gutegura uburyo bw’ubwishingizi bw’ikirere bushobora gutuma abakozi n’ibigo by’ubucukuzi babona inkunga yihuse mu gihe imvura nyinshi ihagaritse ibikorwa by’amabuye y’agaciro.
Komisiyo y’Imari n’Ubukungu mu Inteko Ishinga Anmategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena, yagaragaje impungenge ku mibare itangazwa yerekana umubare w’abaturage bagejejweho amashanyarazi mu gihe hari abahawe akomoka ku zuba ariko imirasire itagikora.
U Rwanda n’u Buyapani byagaragaje ubushake bwo kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati yabyo, by’umwihariko mu nzego z’iterambere n’izifitiye inyungu ibihugu byombi.
Abahanzi baba nyarwanda Element EleéeH na Kevin Kade bagiye gukomereza i Montréal nyuma y’igitaramo cy’amateka bakoreye mu Mujyi wa Ottawa.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ikoranabuhanga mu buvuzi, ibikoresho bigezweho, ubufatanye bw’abaganga mu kuvura abaturage byihuse ndetse no gukoresha ikoranabuhanga ry’iyakure byafashije u Rwanda kugabanya impfu z’ababyeyi bapfaga babyara  ku kigero cya 30% mu 2025.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Tony Kajangwe, yahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro umushinga wo kubaka uruganda rutunganya peteroli rwa Dangote muri Kenya, uzatwara miliyari 16$.
Umukunzi w’umuhanzi Ruti Joel, Ineza Lisa yagaragaje amarangamutima akomeye amufitiye, avuga ko urukundo bafitanye ari urwo atagikeneye kurukabiriza kuko ubwiza bwarwo bugaragarira mu buzima babana.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka