Inkuru Nshya

Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, rwamenyesheje imiryango itari iya Leta yo mu gihugu na mpuzamahanga, Imiryango ishingiye ku myemerere n'imiryango igamije inyungu rusange yanditse ndetse ikorera mu Rwanda, guhagarika ubufatanye na Guverinoma y'u Bubiligi n'ibigo bishamikiyeho.
Col Pacifique Kayigamba Kabanda yagizwe Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, asimbuye Jeannot Ruhunga wari umaze imyaka isaga itandatu kuri uwo mwanya.
U Rwanda rwatangaje ko rwishimiye icyemezo cya M23 cyo kuva mu Mujyi wa Walikale mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, yari iherutse gufata ndetse no kuba Leta ya RDC yavuze ko ibikorwa by’Ingabo zayo, FARDC na Wazalendo bigiye guhagarara muri ako gace.