Inkuru Nshya

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze bitakwemezwa ko ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafatiye Ingabo z’u Rwanda, RDF, n’abasirikare bane bafite ipeti rya General byatewe n’uko AFC/M23 yafashe Umujyi wa Uvira.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangaje ko ubushakashatsi bwakozwe ku bantu bafite umuvuduko w’amaraso ukabije mu Rwanda bwagaragaje ko 43% muri bo batari bazi ko bawufite.
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda ya volleyball yageze mu Rwanda amahoro ivuye mu Gikombe cya Afurika cyabereye i Tunis muri Tunisia.
Umuganda Rusange usoza ukwezi kwa Nzeri 2026 wabereye mu Kagari ka Mbandazi, Umurenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, wibandwaho ubutumwa bwo kwirinda kunywa inzoga n'ibiyobwabwenge n’ibindi bibazo bishobora guterwa n’ubusinzi.
Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yahuye n'Abanyarwanda batuye muri Amerika muri Leta za New York, New Jersey na Connecticut, abaganiriza ku iterambere ry’u Rwanda ndetse anashimira uruhare Abanyarwanda baba mu mahanga bagira mu iterambere ry’Igihugu.
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yatangije ku mugaragaro icyiciro cya mbere cy'amasomo (Course 1-26/27) mu Ishuri Rikuru ry'u Rwanda, ashimira abasirikare bakuru bagiye kuhiga; anaha ikaze abayobozi baryo n’abarimu bazagira uruhare mu mahugurwa y'icyiro cya mbere azamara amezi 11.
U Rwanda rwahawe kuzayobora Umuryango w’Ibihugu biri mu Nzira y’Amajyambere, G77 n’u Bushinwa, mu 2027, rwiyemeza gukoresha izi nshingano mu guteza imbere ubufatanye no guharanira inyungu z’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
U Rwanda na Armenia byashyize umukono ku masezerano agamije koroshya ingendo hagati y’abafite pasiporo za dipolomasi n’iz’akazi hagati y’ibihugu byombi, aho abo bireba bazajya bakora ingendo nta visa.
U Rwanda na Nepal byashyize umukono ku Masezerano y’Ubufatanye Rusange (General Cooperation Agreement), agamije gushyiraho urufatiro rwo kurushaho guteza imbere imibanire n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi.
Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko yafashe umugabo ukekwaho gutwika uruzitiro n’urugo birimo amatungo by’umuturanyi aho amakuru y’ibanze agaragaza ko bishobora kuba bifitanye isano n’amakimbirane ari hagati y’imiryango yombi.