Inkuru Nshya

Valens Uwineza yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rihuza Inzego z’Ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA), asimbuye Dominique Habimana uherutse kugirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwasabye aba ‘Agent’ ba Mobile Money (MOMO) kuba maso, bakagira amakenga ku bantu babasaba kubabikuriza amafaranga bakoresheje nimero zabo za telefoni, kuko hari ubujura bubakorerwa batabizi.
Minisitiri w'Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yibukije abarangije muri Kaminuza y’u Rwanda kuzirikana ko ari bo mbaraga z’igihugu, bagakoresha neza ubumenyi bahawe mu guteza imbere igihugu.
Mu karere ka Kayonza, mu Murenge wa Murama, imvura ivanze n’umuyaga n’umuvu, byishe abantu batandatu , inasenya inzu zirenga 22.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no kurengera umwana ,NCDA, cyagaragaje ko  hakiri icyuho cy’ubumenyi bucye mu bakora mu  ngo mbonezamikurire bityo bikadindiza iterambere n’imikurire y’umwana.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’lkoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT), Yves Iradukunda, yavuze ko Marie Immaculée Ingabire yaranzwe no kwicisha bugufi ndetse iteka agaharanira kuvugusha ukuri no kurwanya akarengane.
Sadati Munyakazi, yasabye imbabazi kubera imvugo yakoresheje imvugo ipfobya Abarundi n'Abanye-Congo, aho yavugaga ko  Abanyarwanda bakwiriye gukora cyane kugira ngo bakire, mu myaka iri imbere bazajye batanga akazi ko gukubura imihanda yo mu Rwanda no koza ubwiherero ku Barundi n’Abanye-Congo.
Irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, riri mu bikorwa binini uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda rwagize .
Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI), yatangaje ko kugeza ubu Abanyarwanda bihagije ku biribwa ku kigero cya 83%.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka (NLA) cyatangaje ko cyahagaritse by’agateganyo ikoreshwa ry’inyandiko mpeshabubasha (Procuration/Power of Attorney) mu mitangire ya serivisi z’ubutaka, mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi no gukumira ibikorwa by’uburiganya.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka