Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guhera ku itariki ya 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025, amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali azaba afunze n'abakozi ba Leta bagakorera mu rugo mu rwego rwo kurushaho kwakira neza Shampiyona y’Isi y’Amagare
Abasirikare b’u Rwanda bagize batayo ya RWABAT-2 bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, MINUSCA, bahawe imidali ya Loni bashimirwa uruhare rwabo mu kubungabunga amahoro no kugarura ituze muri iki gihugu
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange, yashimye Akarere ka Nyaruguru kaje ku isonga mu gutanga neza serivisi z’irangamimerere mu mwaka wa 2024/2025