Kuri uyu wa Kane,Brig Gen Franco Rutagengwa, umuyobozi w' ingabo z'ibihugu bitandukanye zikorera mu mugi wa Bangui ndetse akaba ari nawe ukuriye ingabo z’u Rwanda muri Repubulika ya Santarafurika,yasuye ingabo z’u Rwanda zigize Battle Group VIII hamwe n’Ibitaro by’u Rwanda byo ku rwego rwa 2+, bakorera mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Santarafurika bakorera mu majyaruguru y’Iburasirazuba, mu gice cya Bria.