Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yakebuye abashoramari b’Abanyarwanda banyurwa na bike kandi bafite ubushobozi bwo kugera ku rwego rw’abaherwe.
Brigade ya 507 y' Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka yasoje amahugurwa ya gisirikare yo ku rwego rwisumbuye yagenewe Ingabo zirwanira ku butaka yari amaze amezi atanu abera mu Kigo cy'Amahugurwa cya Gisirikare i Gabiro mu Karere ka Gatsibo.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yatangaje ko mu rwego rwo kwirinda ko ibikomoka kuri peteroli bibura ku isoko, Guverinoma y’u Rwanda yakomeje gushora imari mu kongera ubushobozi bwo kubibika, aho kugeza ubu hari ubushobozi bwo kubika toni zigera kuri miliyoni 118.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yatangaje ko amakimbirane mpuzamahanga arimo intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati n’iyo muri Ukraine byagize ingaruka ku buhinzi aho byatumye igiciro cy’ifumbire ku isoko mpuzamahanga kizamuka ku gipimo kiri hagati ya 15% na 66% mu mezi ane gusa.