Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), byasinye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 40 z’Ama-Euro [asaga miliyari 67 Frw], azafasha u Rwanda guteza imbere ubuhinzi bujyanye n’igihe, budaheza kandi bushobora guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.