Inkuru Nshya

Kuri uyu wa kane, tariki ya 15 Mutarama 2026,  igitaramo cy’urwenya Gen Z Comedy Show cya mbere cyo muri uyu mwaka kiraza kuba aho bamwe mu bantu bafite amazina azwi mu bintu bitandukanye mu Rwanda baraza gususurutsa abitabira iki gitaramo.
Ba Ambasaderi bashya bahagarariye Ubuyapani na Qatar mu Rwanda bagaragaje ko bagiye gushyira imbaraga mu gushimangira umubano n’ubutwererane mu nzego zitandukanye ndetse no kwagura ishoramari n’ubucuruzi hagati ‘Ibihugu byabo n’u Rwanda.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zahagaritse by'agateganyo gutanga Viza ku baturage bo mu bihugu 75, birimo n’u Rwanda
Minisiteri y’ibidukikije yashyizeho amabwiriza agena imiterere y’amafaranga yishyurwa kuri serivisi zitangwa mu isoko rya karuboni (Carbon) mu Rwanda
Perezida Kagame yakiriye inyandiko za ba Ambasaderi bashya bagiye guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, barimo Ambasaderi w’u Buyapani n'uwa Leta ya Qatar
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yasabye abayobozi b’Uturere tugize iyi Ntara n’izindi nzego bakorana kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, bujya buteza ibibazo birimo no gutwara ubuzima bw'abantu
Abasirikare b'u Rwanda muri brigade ikora ibijyanye n’ubwubatsi , boherejwe muri Jamaica mu gutanga umusanzu wo gufasha iki gihugu gusana ibyangijwe n'umuyaga wiswe Melissa.
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamenyesheje amakipe ane yabaye aya mbere muri Shampiyona ya 2024/25 ariyo APR FC, Rayon Sports FC, Police FC na AS Kigali, ko azakina Igikombe cy'Intwari (Heroes Cup 2026), aho kuba ane ya mbere muri Shampiyona ya 2025/26