Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,yatangaje ko Leta ye igiye gusubukura ibiganiro n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwe,anemeza ko agiye kuzahurira na mugenzi we w'u Rwanda Paul Kagame i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umuyobozi Mukuru Wa Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame, yatangaje ko gahunda ya Ndi Umunayrwanda yagize uruhare rukomeye mu komora ibikomeye by’Abanyarwanda no kongera kubaka igihugu .
Ingabo zo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23, zigaruriye uduce turimo Luhago, Bwegerera, Irega na Katsoba duherereye muri teritware ya Kabare, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.