Inkuru Nshya

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n'Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyahagaritse ndetse cyavanyeho burundu impushya zose zo gutumiza mu mahanga Alukoro (Ethanol / Neutral Spirit).
Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko rikumira ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994 AGPF, ryasabye ko uburyo bwo kwigisha abana n’urubyiruko amateka ya Jenoside bikorwa hakurikijwe imyaka yabo cyane cyane mu gutegura imfashanyigisho zifashishwa mu rwego rwo kurushaho kuyasobanukirwa.
Ubwo hasozwaga ku mugaragaro imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi rya 19 ryari rimaze iminsi 10 ribera i Kigali, hashimiwe abamurika bahize abandi mu guhanga udushya, ubufatanye ndetse no kuzana uburyo bushobora guhindura no kwihutisha iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi.
Ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania yamaze guhaguruka i Dar es Salam yerekeza i Kigali mu Rwanda aho igiye gukorera umwiherero yitegura umwaka utaha w'imikino wa 2026/27 urimo na CAF Confederation Cup.
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatumiye amakipe 4 ya mbere muri Shampiyona y'umwaka wa 2025/26 mu irushanwa ry'Igikombe Kiruta ibindi (Super Cup) ariyo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu SC na Police FC, byemeza ko iki Gikombe kizamaranirwa n'amakipe 4 aho kuba abiri nk'uko byari bisanzwe.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye yasabye abahinzi n’aborozi gushyira imbaraga mu ivugurura ry’ubuhinzi n’ubworozi hagamijwe kongera umusaruro bityo igihugu kigatera imbere kandi kikagira ibitunga abantu bihagije.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Kanama 2026 ni umunsi ugoye abakunda ibirori kubona amahitamo y’aho berekeza kubera ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro biteganyijwe kubera rimwe mu Rwanda kandi ahantu hatandukanye.
Umukinnyi w'umunyarwanda Byiringiro Lague yamaze kumvikana n'ikipe yo muri Afurika y'Epfo ikina icyiciro cya mbere ya Durban City FC ko yayerekezamo nyuma yo kurangiza amasezerano mu ikipe ya Police FC, igatangaza ko itazamwongerera.
Umuryango FPR-Inkotanyi wifatanyije mu kababaro n’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu/PL kubera urupfu rwa Nyakubahwa Senateri Mukabalisa Donatille, wari Perezida w’iryo shyaka witabye Imana ku wa 30 Nyakanga 2026.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 30 Nyakanga 2026, Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG), Eng. Maximilien Byilingiro ndetse n'ubuyobozi bw'amakipe ya basketball ya REG basuye amakipe ya basketball ya REG mu bagore n'abagabo akomeje imyitozo yitegura imikino ya kamarampaka.