Inkuru Nshya

Perezida wa Repubulika akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yabonanye n'abayobozi b'uyu Muryango, bagirana ibiganiro byibanze ku mateka yawo n'uruhare ufite mu kwiyubaka k'u Rwanda.
Ikipe ya APR FC yatsinze ikipe ya Garde Républicaine FC yo muri Djibouti ibitego 3-1 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda A mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 wabereye muri Kigali Pele Stadium, yiyunga n'abafana nyuma yo kunyagirwa ibitego 5-0 mu mukino uheruka.
Umuherwe w’Umunyamerika akaba n’uwashinze Gates Foundation na Microsoft, Bill Gates uherutse gusura u Rwanda yavuze ko icyumweru yamaze arusura yasigaranye isomo ry’uko iyo igihugu kiyobowe neza, kigashora imari mu baturage, mu bumenyi no mu ikoranabuhanga, impinduka zifatika zishoboka. 
Mu myaka itatu ishize Ishami rishinzwe ibikorwa bya INTERPOL rikorera mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda, ryafashe ibinyabiziga 41 byakomokaga muri Afurika, Leta zunze ubumwe z’Amerika, Aziya n’u Burayi. Muri ibyo binyabiziga, 39 byamaze kurekurwa no gusubizwa ba nyirabyo, mu gihe 2 biri mu nzira zo gusubizwa ba nyirabyo.
Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2025 bwagaragaje ko 47% by’abagore bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49 batifuza kongera kubyara cyangwa bifungishije burundu.
Pariki y’Igihugu y’Akagera yatangaje ko mu mezi atatu kuva muri Mata kugera muri Kamena 2026 yinjije arenga miliyoni imwe y’Amadolari ya Amerika bigaragaza ubwiyongere bwa 4% ugereranyije n’uko byari bimeze mu gihe nk’icyo cya 2025
Nyuma y’ibyumweru bibiri ikorana buhanga rya eKash ritangiye gukoreshwa mu ihererekanya ry’amafaranga kuri banki n’ibindi bigo by’itumanaho, Ubuyobozi bw’ikigo RSwith kiricunga buvuga ko ihererekanya ry’amafaranga ahanyura (trsansactions)  ku munsi byikubye inshuro 6.
Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje ko ibiro byarwo byimukiye mu nyubako nshya ari yo izaba ari icyicaro gikuru cyayo, ahateganye na Katederali ya St Michelle.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko imiryango ibihumbi 340 muri 360 ari yo imaze gusubizwa ku bujurire bw’ibyiciro yashyizwemo, mu gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) buri muturage asabwa gutanga.
Umuhanzi Kitoko Bibarwa ari mu kababaro ku kubura umubyeyi we (Se) witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 26 Nyakanga 2026.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka