Inkuru Nshya

Ikipe ya Zamalek SC yo mu Misiri yamaze kugera i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukwakira 2026, aho ije kwitegura umukino ifitanye na APR FC.
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryasohoye amashusho y’indirimbo nshya ‘Ibihe’, ryifashishijemo Niyo Bosco na Danny Mutabazi mu kwandika amagambo yayo, rigamije kwibutsa abantu kwihangana no gukomeza kwizera Imana n’iyo bahura n’ibigeragezo bikomeye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na Mugenzi we wa Mali, Abdoulaye Diop, byibanze ku mubano hagati y’ibihugu byombi ndetse no gukomeza ubufatanye mu nzego zitandukanye hagati y’u Rwanda na Mali.
U Rwanda rwasabye Umuryango w’Abibumbye (Loni) n’ibihugu biwugize kurushaho kurwanya urwango, ihakana rya Jenoside no kudahana, rushimangira ko kwibuka abazize Jenoside bigomba kujyana n’ingamba zifatika zo gukumira ko ibyabaye bitazongera kubaho.
U Rwanda n’u Bushinwa bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye (MoU) agamije imikoranire mu iterambere ry’ubwikorezi bwo mu kirere, by’umwihariko ku bijyanye no kwemeza ubuziranenge bw’indege hagamijwe kunoza umutekano n’imigendere y’indege za gisivile (airworthiness certification).
Dafroza Mukarumongi Gauthier, waharaniye ko abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bihishe mu Bufaransa bagezwa imbere y’ubutabera, yasezeweho bwa nyuma ku wa 12 Ukwakira 2026, mu Mujyi wa Reims mu Bufaransa.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabohawagahunde Maurice, yatangaje ko ibyumba 635 byamaze kuboneka mu Mujyi wa Musanze kugira ngo bifashe abacuruzi bakoreraga mu Isoko rya GOICO ryibasiwe n’inkongi y’umuriro kubona aho basubukurira ibikorwa byabo.
Senateri Evode Uwizeyimana yasabye abanyarwand ababa muri Canada no mu bindi bihugu, kwirinda no kurinda abana babo amakuru agoreka ukuri ku bibera mu Rwanda kandi bakagira n’uruhare mu kubanyomoza.
Africa New Life Ministries imaze imyaka 25 ikorera mu Rwanda, urugendo Madamu Jeannette Kagame avuga ko rutagarukira ku murimo w’itorero gusa, ahubwo rwagize uruhare mu gufasha Abanyarwanda kongera kubaka ubuzima, icyizere n’imiryango nyuma y’amateka akomeye igihugu cyanyuzemo.
Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko Baharanira Imibereho Myiza y’Abaturage n’Iterambere (RPRPD), rigaragaza ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda gihangayikishije cyane, rigasaba ko hakongerwa imbaraga mu kugeza amakuru ahagije ku rubyiruko no guhindura imyumvire.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka