Ubuyobozi bwa Pariki y'Igihugu ya Nyungwe, butangaza ko amafaranga asaga miliyari 1.2 frw, yavuye mu bukerarugendo, azifashishwa mu gutera inkunga imishinga itandatu yo mu turere twegereye iyi pariki binyuze muri gahunda yo gusangira umusaruro wa pariki n'abayituriye.
Nizeyimana Alexandre w'imyaka 26, wo mu Murenge wa Mukarange, aravugwaho kwiyahura kubera ikipe ya Rayon Sports yihebeye , yatsinzwe na mukeba wayo APR FC, bityo bikamunanira kubyakira, akishyira mu mugozi.
Uwigeze kuba Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yavuze ko umunsi wo ku wa Gatandatatu tariki ya 10 Mutarama 2026,wamubereye muremure ndetse yatashye iwe mu rukerera yanga ko abantu bamubona kubera gutsindwa na APR FC.