Inkuru Nshya

Louise Mushikiwabo, yatangaje ko u Rwanda nk’umunyamuryango, rumaze kungukira kuri byinshi birimo ko rwagize abarimu bigisha ururimi rw’Igifaransa no guteza imbere abagore n’urubyiruko
Abagize Inteko Ishinga Amategeko batangiye guhugurwa ku mikoreshereze y’ubwenge buhangano (AI) mu miyoborere y’igihugu mu rwego rwo kongerera ubumenyi inzego za Leta ku ikoranabuhanga rigezweho no kuribyaza umusaruro mu bikorwa byabo bya buri munsi
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yongeye gushimangira ko icyemezo cyo gufungura ikibuga cy'indege cya Goma, kigomba gufatirwa mu mwanzuro w'ibiganiro by'amahoro bya Doha bihuza AFC/M23 na Leta ya RDC
Abagize Inteko ishinga Amategeko, umutwe w'Abadepite batangiye ingendo mu Ntara zose z'Igihugu zigamije gushaka amakuru ku bikorwa bya Guverinoma byerekeranye n'iterambere ry'imijyi, imiturire n'imikoreshereze y'ubutaka
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryafatiye mu Mujyi wa Kigali, abantu batandukanye bafite urumogi ibiro 10 n’udupfunyika twarwo 452
Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Santarafurika, Faustin Archange Touadéra, uri mu ruzinduko mu Rwanda, baganira ku bufatanye busanzwe hagati y'ibihugu byombi
Umujyi wa Kigali wakumbuje Abanyarwanda indirimbo n’umudiho gakondo by’umuco Nyarwanda, mu gitaramo cy’amateka cyiswe ‘Kigali Dutarame’, cyateguwe hagamijwe kwerekana ubukungu n’ubudasa buri mu muco w’i Rwanda.