Inkuru Nshya

Perezida Paul Kagame ari kumwe n’umunyabigwi Francis Ngannou, na Mauricio Sulaimán uhagarariye Ihuriro ry’Imikino y’Iteramakofe ku Isi (WBC), Mauricio Sulaimán, bitabiriye imikino y’irushanwa rya PFL Africa yabereye muri BK Arena.
Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi itatu, yitabiriye ibiganiro bigamije kugaragaza amahirwe ibihugu byombi byakoranamo mu kwagura ishoramari, ubuhahirane no kubyaza umusaruro ubucuruzi n'ubukerarugendo bifitanye isano na siporo.
Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ziri mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru i Washington muri leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, yakiriye umuhanzi Mugisha Benjamin, uzwi mu buhanzi nka The Ben, bagirana ibiganiro.
Umuyobozi ushinzwe imikoranire ya gisirikare n'abasivile mu Ngabo z’u Rwanda, Colonel Désiré Migambi Mungamba, yagaragaje ko indangagaciro zisanzwe mu ngabo z’u Rwanda, zafashije RPA kubohora igihugu no guhagarika Jenoside.
Muri iki gitondo, Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Diakhar Faye, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira inzirakarengane ziharuhukiye.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka