Inkuru Nshya

Umujyanama mu by’umutekano muri Ambasade y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (Loni), Lt Col Deo Mutabazi, yagaragaje ko uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo by’amakimbirane n’intambara ari ukubihera mu mizi no gufasha abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano wabo
Urukiko rw’Ikirenga ruherereye Kacyiru mu Karere ka Gasabo, Ku wa 12 Ugushyingo 2025, rwaburanishije urubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza, aho agaragaza ko ingingo yashingiweho atabwa muri yombi  inyuranye n’itegeko Nshinga ry’u Rwanda.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, Gen MK Mubarakh, yasabye amashuri makuru ya gisirikare yo muri Afurika gukomeza guteza imbere ubufatanye, guhanga udushya no kwinjiza ikoranabuhanga mu myigire n’imyitozo, kugira ngo babashe guhangana n’ibibazo by’umutekano biri gukura ku mugabane wa Afurika
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafashe abagabo batatu bakekwaho kwiba za sitasiyo za lisansi zo mu gihugu arenga miliyoni 17 frw.
Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko abana bahamijwe ibyaha bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare, bahabwa uburezi nk’ubw’abandi bose mu gihugu ndetse bakagenerwa nk’ibyo andi mashuri ahabwa mu kubarinda kudindira no kubaha ubumenyi bazakoresha basubiye mu buzima busanzwe.
Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko iterambere rya Afurika mu bijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, AI, ritazashingira ku bwinshi bw'abarikoresha gusa ahubwo n'uburyo ibihugu by’Afurika bihitamo ibibazo bikwiye gukemurwa hakoreshejwe iryo koranabuhanga
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta yakiriwe n’umukuru w’igihugu cya Angola, Perezida João Lourenço ndetse amugezaho ubutumwa Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame
Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Niyo Bosco, yatangaje ko yitegura gukora ubukwe n’umukunzi we Mukamisha Irene, bitarenze muri Mutarama 2026
Madamu Jeannette Kagame yashimiye uburyo ishuri rya Kepler College rifasha urubyiruko rw’u Rwanda n’abandi Banyafurika kubona ubumenyi bujyanye n’igihe tugezemo, ndetse budaheza uwariwe wese
Umutwe w'inyashemba ugizwe n'abasize bakoze Jenoside mu Rwanda wa FDLR, kuri ubu ubarizwa mu mashyamba y'Uburasirazuba bwa Congo, ukomeje kwinangira no kwanga kuva ku izima ku gushyira hasi intwaro