kwibuka

Tariki ya 6 Gicurasi 1994 uwari Minisitiri w’Intebe, Jean Kambanda, yavugiye kuri Radio Rwanda maze ashishikariza interahamwe kongera imbaraga mu kwica Abatutsi.
Tariki 5 Gicurasi 1994, Umubikira Mukangango Gertrude yicishije Abatutsi ba nyuma bari barokotse ubwicanyi bwo ku wa 22 na 25 Mata 1994, bari bahungiye mu kigo cy’Ababikira yayoboraga cyari i Sovu muri Huye.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rugiye gushimira mu ruhame bamwe mu Banye-Tanzania bakoze ibikorwa by’ubutwari mu Rwanda, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abatutsi biganjemo abana n’abagore bari bijejwe kurindwa biciwe ku Ibambiro mu cyahoze ari Komine Muyira, abandi bicirwa kuri ADEPR i Gihundwe mu Karere ka Rusizi.
Padiri Wenceslas Munyeshyaka, kuri paruwasi “Sainte-Famille, muri Saint-Paul yitabiritye inama zakorwaga zitegura ubwicanyi no gushimuta Abatutsi aho yari arikumwe na Colonel Tharcisse Renzaho, Odette Nyirabagenzi, Angeline Mukankundiye,Lt Col Laurent Munyakazi, n’abandi basirikari hamwe n’Interahamwe.
General Rtd Fred Ibingira yagaragaje ko abanyarwanda bafite amahirwe yo kugira perezida Kagame nk’umukuru w’igihugu ,kubera ubushishozi agaragaza mu miyoborere ndetse n’icyerekezo cyiza yahaye u Rwanda nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi.
Tariki ya 01 Gicurasi 1994, Abatutsi bari kuri uyu musozi bagoswe n’igitero cy’Interahamwe  gikomeye cyari kigamije kubatsemba bose ndetse zafunze amayira yose yaganaga ku musozi wa Karama mu rwego rwo kubabuza guhunga. 
Kuri uyu wa Kane mu karere ka Rubavu hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi,aho abaturage ,abayobozi inzego zinyuranye bose bahuriye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Commune rouge.
Kwanga Abatutsi muri aka karere byatangiye kera, cyane cyane bitewe n’uko perezida Habyarimana ariho yakomokaga, hamwe n’abandi bakomeye bo mu “Kazu” bari ku isonga ya politiki y’urwango mu Rwanda.