kwibuka

Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bahuriye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Muri iki cyumweru cyo kunamira inzirakarengane z’Abatutsi zishwe mu 1994, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, yagaragaje ibikorwa biteganyijwe mu Cyumweru cy’icyunamo, itangaza ko ibikorwa byose n’indi mirimo byemerewe gukomeza nyuma y’igikorwa cyo Kwibuka.
Ikipe ya Arsenal binyuze mu bakinnyi bayo barimo Jurrien Timber, David Raya , Christian Nørgaard ndetse na Ben White yageneye ubutumwa u Rwanda ndetse n'Isi muri rusange, muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Siyansi n’Umuco, UNESCO, ryijeje uruhare rwaryo mu guteza imbere uburezi ku byerekeye Jenoside bizafasha mu guhangana n'ivangura iryo ari ryo ryose.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres yatangaje Isi yose ikwiye kwigira ku makosa yabaye ubwo mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 amahanga yose arebera avuga ko Isi yose ikwiye gukuramo amasomo.
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe AU, watangaje ko uzifatanya n’Abanyarwanda n’Isi yose mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB,Dr Murangir B Thierry, yavuze ko mu mwaka ushize wa 2025, uru rwego rwakiriye ibirego bisaga 480 bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB,Dr Murangir B Thierry, yavuze ko iyo abantu basobanukiwe impamvu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ibya buri wese, bituma birinda ibyaha.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko ibihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari igihe cyo kunga ubumwe nk’Abanyarwanda bagafatanya kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Arikiyepisikopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yasabye Abanyarwanda guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe u Rwanda rugiye kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.