Kuri uyu wa Gatandatu Visi Perezida wa Sena, Nyirahabimana Soline yitabiriye igikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi,igikorwa cyabereye mu karere ka Rwamagana.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, ari kumwe n’Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere y’Ingabo z’u Rwanda, Col Egide Ndayizeye, kuri uyu munsi bifatanyije n’abanyeshuri n’abarimu barenga 1,500 bo muri IFAK, Kimihurura ndetse n’andi mashuri ayegereye mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Tariki 15 Gicurasi 1994, Papa Yohani Pawulo II wari umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yasabye Umuryango Mpuzamahanga kugira icyo ukora ugatabara u Rwanda.
Ku munsi nk’uyu, tariki ya 14 Gicurasi 1994, Abatutsi bakomeje kwicwa hirya no hino mu gihugu ari na ko ingabo zari iza RPF-Inkotanyi zarwaniraga guhagarika Jenoside yakorwaga Abatutsi.