Kuri iyi tariki i Kabgayi mu Majyepfo Interahamwe zishe Abatutsi zibakuye aho bari bahungiye muri Kiliziya zijya kubicira kuri Nyabarongo abandi batabwamo ari bazima.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yagaragaje ko buri Munyarwanda wese akwiye kumva ko amateka yaranze u Rwanda atamureba kuko ari inshingano za buri umwe guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.
Ku itariki ya 20 Gicurasi 1994 nibwo kuri Duwane hiciwe abagore n’abana bagera kuri 470 bari bakusanyirijwe mu nzu y’umuturage babeshywa umutekano, abicanyi bakaba barazanywe na Rutiganda Jean Damascène wari Burugumesitiri wa komini Murama.
Kuri iyi tariki Perezida Sindikubwabo Théodore yasuye icyahoze ari perefegitura ya Kibuye ashimira interahamwe zaho uburyo ngo zakoze neza akazi ko kwica Abatutsi.
Kuri iki cyumweru Minisitiri w'ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu Dr. Bizimana J.Damascene yifatanyije n’abaturage b’akarere ka Kamonyi mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi,ku rwibutso rwa Kamonyi rushyinguyemo Abatutsi basaga ibihumbi 47.
Abanyarwanda baba muri Chad n’inshuti z’u Rwanda bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biyemeza kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside.