kwibuka

Lt Col Gaspard Harerimana,umuyobozi mukuru ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’ingabo, yavuze ko nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahise agirana igihango n’Inkotanyi, afata icyemezo cyo kuzajya mu gisirikare anaboneraho gusaba urubyiruko na rwo kugirana igihango n'igihugu.
Madamu Jeannette Kagame yafunguye Inzu y’Amateka 'Ntarama Genocide Memorial Gallery', Inzu y’Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi iri ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera.
Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana,mu kiganiro cy’amateka yahaye abitabiriye ihuriro ngarukamwaka ry’urubyiruko ryiswe ‘Igihango cy’Urungano’,yagagaraje ko amahanga yari azi itegurwa rya Jenoside ariko ntatabare.
Kuri uyu wa Gatandatu Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abarenga 2000 bitabiriye Ihuriro ry’urubyiruko, igihango cy’urungano, ryabereye ku Intare Conference Arena, mu Mujyi wa Kigali.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva n’abakozi bakorera muri za minisiteri n’ibigo bikorera mu nyubako y’ibiro bya Minisitiri w’Intebe basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu karere ka Bugesera, muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse anashyira indabo ku kimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside kiri ku nyubako y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.
Kuri uyu wa Kane,abakozi ba minisiteri y’ububanyi n’amahanga n'ubutwererane bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Ku munsi nk’uyu tariki ya 28 Gicurasi 1994, Radiyo Mpuzamahanga y’Abafransa (RFI) yatangaje ko abagize Guverinoma y’Abatabazi bavuye i Gitarama, bahungira ku Kibuye mu gihe Abatutsi bari bakomeje kwicwa urw’agashinyaguro hirya no hino mu gihugu.
Perezida Mobutu Sese Seko wayoboraga Zaire kuri ubu yabaye Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko hagomba kugira agace k’umuzenguruko wa kilometero 20 gakurwamo abasirikare ba RPA mu nkengero z’Ikibuga cy’indege kugira ngo hajye abasirikare ba Loni.
Kuri iyi tariki, mu Mujyi wa Kigali hishwe abatutsi benshi bari bihishe muri CHUK ndetse n’abandi bari baharwariye. Nyuma yo kubica, abarwayi batari mu bahigwaga bajyanwa i Kabgayi na ho CHUK isigara ari ibitaro by’inkomere z’abasirikare ba FAR.