kwibuka

Kuri iyi tariki Perezida Sindikubwabo Theodore yasubiye i Butare avuga ko agiye mu bugenzunzi ngo arebe ko abanya-Butare bari gukora neza akazi yabasabye ko kwica Abatutsi.
Uwo munsi Col Théoneste Bagosora yamenyesheje abasirikare bakuru ko igikwiye ari ukongera ingufu muri diplomasi kugira ngo ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi ntibumenyekane, ndetse banashake uko babwikuraho.
Umushakashatsi akaba n’umwanditsi Tom Ndahiro asanga ba ruharwa bakoze Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’abayihakana, amafoto yabo akwiye kujya mu nzibutso za Jenoside abazisura bakamenya n'ababigizemo uruhare kuko abaziruhukiyemo batiyishe.
Umuryango w'abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu yahoze ari Komini Ntongwe (AGSF) urashimira ubuyobozi bw'igihugu cy'u Rwanda bwabubakiye inzu y'amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi by'umwihariko ikubakishwa amabuye, kuko ariya mabuye nayo afite amateka yifashishijwe n'abatutsi birwanaho n'ubwo nyuma baje kurushwa imbaraga bakicwa.
Kuri iyi tariki nibwo intumwa za Leta y’abatabazi yari iri gukora Jenoside zakiriwe n’ubutegetsi bw’u Bufaransa i Paris, hirengagijwe ubuzima bw’Abatutsi ibihumbi bari bamaze kwicwa bazira uko bavutse.
Kuri iyi tariki yishwe Abatutsi ku maparuwasi atandaukanye mu gihugu ndetse ni bwo hishwe Abatutsi bari bahungiye kuri ISAR Rubona.
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane Olivier Nduhungirehe asaba urubyiruko kwiga ,gushaka imirimo kunga ubumwe mu kubaka igihugu no kukirinda abanzi bashaka kugisubiza mu icuraburindi.
U Bufaransa bwatangaje ko hari Abanyarwanda 36 bari gukorwaho iperereza kugira ngo bazaburanishwe ku byaha bakekwaho bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
Ku itariki nk’iyi mu 1994 ni bwo Ingabo za FPR Inkotanyi zatangiye guhungisha abo zari zarokoye ziberekeza mu bice bitarimo imirwano bya Byumba na Gahini.
Mu gihe Jenoside yari irimbanyije, ingabo za RPA zatangaje ko zihagaritse imirwano kugira ngo zirebe ko ubwicanyi bwahagarara ariko icyo cyemezo giteshwa agaciro na Leta yakoraga Jenoside.