kwibuka

Kuri uyu wa Gatandatu,ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Cyanika mu karere ka Nyamagabe habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyitabiriwe n'abaturage n'abayobozi batandukanye.
Kuri uwo munsi Gen Jean Pierre Huchon wo mu ngabo z’u Bufaransa yiyemeje guha ingabo z’u Rwanda ibisasu bya 105mm, amasasu y’imbunda nto zihabwa buri musirikare, n’ibikoresho by’itumanaho kugira ngo byoroshye imishyikirano y’ibanga hagati ye na Gen Augustin Bizimungu wari umuyobozi mukuru w’ingabo z’u Rwanda.
Kuri uyu wa Gatanu Colonel Désiré Migambi Mungamba, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye hagati y’Ingabo n’abaturage muri RDF,yifatanyije n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Gatsibo mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku munsi nk’uyu ni bwo FPR yatangarije Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa ko intego yayo ari uguhagarika Jenoside no kugarura umutuzo n’ umutekano mu gihugu.
Uyu munsi nk’uyu, tariki ya 7 Gicurasi 1994, Leta y’abicanyi yakomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko kuri iyi tariki bamwe mu banyeshuri bo muri Groupe Scolaire Marie Merci I Kibeho bagize uruhare mu kwica Abatutsi.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu MINUBUMWE, yavuze ko kuva mu 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi yarangira abasaga ibihumbi 70 bari barafungiwe ibyaha bya Jenoside bafunguwe ndetse ubu bari mu buzima busanzwe.
Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris mu Bufaransa, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi rwanzuye ko iperereza ku ruhare umugore wa Habyarimana Juvénal, Agathe Kanziga, akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi no mu itegurwa ryayo rikomeza.
Tariki ya 6 Gicurasi 1994 uwari Minisitiri w’Intebe, Jean Kambanda, yavugiye kuri Radio Rwanda maze ashishikariza interahamwe kongera imbaraga mu kwica Abatutsi.
Tariki 5 Gicurasi 1994, Umubikira Mukangango Gertrude yicishije Abatutsi ba nyuma bari barokotse ubwicanyi bwo ku wa 22 na 25 Mata 1994, bari bahungiye mu kigo cy’Ababikira yayoboraga cyari i Sovu muri Huye.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rugiye gushimira mu ruhame bamwe mu Banye-Tanzania bakoze ibikorwa by’ubutwari mu Rwanda, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.