Ibyihariye

si y’u Rwanda yungutse abapolisi bashya bato 1903 bari bamaze amezi icyenda bahugurirwa mu Ishuri rya Polisi rya Gishari riherereye mu Karere ka Rwamagana.
Perezida Kagame akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi yagaragaje uburyo amahanga yashatse kongera kubiba amacakubiri mu Banyarwanda ariko agasanga bunze Ubumwe
Perezida Kagame akaba na Chairma n w’Umuryango FPR Inkotanyi , yatangaje ko ingamba zafashwe zo kurwanya ruswa zigomba gushyirwamo imbaraga no gukomeza gushyigikirwa
Mu nama Nkuru ya 17 y’umuryango FPR Inkotanyi, yabaye kuri uyu wa 19 Ukuboza 2025, yashyizeho inzego ziwugize aho hongewemo Visi Perezida wa Kabiri n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije. Hashyizweho kandi Urwego rw'Inararibonye, aho Umunyamabanga Mukuru yabaye Amb. Bazivamo Christophe.
Harabura iminsi iminsi itanu ngo Noheli yizihizwe ndetse n'indi itandatu ngo twinjire mu mwaka mushya wa 2026
Ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho n’ubuzima mu Rwanda (DHS7) bwerekanye ko abangavu bari hagati y’imyaka 15 na 19 baterwa inda biyongereye, bakagera kuri 8% mu 2025 bavuye kuri 5% mu 2020.
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagejejweho ibyerekeye isinywa ry’amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’u Rwanda na RDC yasinyiwe i Washington, inashimangira ubushake bw’u Rwanda mu kubahiriza ibiyakubiyemo ndetse runagaragaza ko rushyigikiye inzira y'amahoro ya Doha.
Ikigo cy'Igihugu cy'ibararurishamibare ,NISR, cyagaragaje ko imibare y'abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingira mu Rwanda yagabanutse aho igeze kuri 27% mu mwaka wa 2025, ivuye kuri 33 % ryariho mu bushakashasti bwa 2019/2020.
Umusaruro mbumbe w’u Rwanda (GDP) wazamutse ku kigero cya 11.8% mu gihembwe cya gatatu cya 2025, ugera kuri miliyari 5,525 Frw, uvuye kuri miliyari 4,659 Frw wariho mu gihembwe nk’iki cy’umwaka wa 2024