Ibyihariye

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène, yabwiye urubyiruko rutangiye Itorero ry’Urungano, ko ubumenyi bazahakura bwuzuzanya n’uburere bakura ku babyeyi n’abarimu, kuko ribabera umwanya wo kubona icyerekezo cyiza cyabafasha kwirinda ingeso mbi zose
Perezida Kagame yakiriye umuyobozi w’ikigo cya Alibaba, Jack Ma, n’umuyobozi w’ikigo cya Yahoo, Jerry Yang, baganira ku bufatanye mu guteza imbere ubucuruzi no guhanga udushya
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazamuye mu ntera abasirikare bafite amapeti atandukanye barimo Innocent Munyengango na Gatarayiha Francois Regis bari bafite ipeti rya Colonel ubu bakaba bagizwe ba Général de Brigade.
Perezida Kagame yavuze uburyo Perezida w'uburundi,Ndayishimiye Evaliste , yamuhakaniye ko nta ngabo zoherejwe i Goma muri Kivu y'Amajyaruguru , atangaza ko amahanga akomeje kwegeka ibibazo bya Congo ku Rwanda.
Perezida Kagame yanenze abagikomeje kwegeka ibibazo bya Congo ku Rwanda, by'umwihariko abarushinja imirwano imaze iminsi muri Kivu y'Amajyepfo no kwica amasezerano y'amahoro ya Washington, avuga ko iyo mirwano yahozeho na mbere y'isinywa ry'amasezerano
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda ,Amb Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda atari rwo rubazwa ibyo kwica agahenge ahubwo FDLR n'ingabo z'u Burundi bifite umugambi wo guhungabanya umutekano warwo.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana Dominique, yaganiriye n’abakozi ndetse n’abayobozi b’agateganyo b'Akarere ka Kayonza, abasaba gushyira imbere imitangire myiza ya serivisi nyuma y'uko hari abaherutse kwirukanwa babizira
Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yahuye na Perezida wa Côte d'Ivoire, Alassane Ouattara, amugeza ubutumwa bwihariye yagenewe na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame
Minisitiri w’Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Ugirashebuja Emmanuel, yahamagariye urubyiruko kuba kw'isonga mu rugamba rwo kurwanya ruswa, asaba na buri wese kuba umurinzi w’ubunyangamugayo