Ibyihariye

Perezida Kagame, Kuri uyu wa Mbere, yakiriye muri Village Urugwiro Mohamed Ali Janah, Umuyobozi wa Sosiyete itanga serivisi z’amahoteli n’ubukerarugendo muri Maldives (Hotels and Resorts Investment Maldives), ufite n'inshingano z'ubuyobozi mu Kigo cy’Ishoramari, JIH Global Investments ndetse na Ghassan Aboud na Ahmad Aboud, abayobozi bari muri Sosiyete y’Ubucuruzi, Ghassan Aboud Group yo mu Bihugu Byunze Ubumwe by'Abarabu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe,Kuri uyu wa Mbere, yakiriye kopi z’impapuro zemerera ba Ambasaderi bashya barimo Kazuya Nakajo w’u Buyapani na Mansour Ali Fahd Al Shahwani Al Hajri wa Qatar guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Umusesenguzi mu bya Politiki, Senateri Evode Uwizeyimana,  yavuze ko ifatwa rya Uvira bikozwe n'Ihuriro AFC/M23, byatewe n'uko ari Umujyi wari ingirakamaro cyane mu mikoranire mu bya gisirikare hagati y'u Burundi na DRC.
Perezida w'Inama y'Abepiskopi mu Rwanda akaba na Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yagaragaje ko bihangayikishije ku kuba Akarere k'ibiyaga bigari gafite abakirisitu benshi ariko kagakomeza kugira intambara ,amakinbirane n'ubugizi bwa nabi bikomeje kwiyongera .
Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène, yabwiye urubyiruko rutangiye Itorero ry’Urungano, ko ubumenyi bazahakura bwuzuzanya n’uburere bakura ku babyeyi n’abarimu, kuko ribabera umwanya wo kubona icyerekezo cyiza cyabafasha kwirinda ingeso mbi zose
Perezida Kagame yakiriye umuyobozi w’ikigo cya Alibaba, Jack Ma, n’umuyobozi w’ikigo cya Yahoo, Jerry Yang, baganira ku bufatanye mu guteza imbere ubucuruzi no guhanga udushya
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazamuye mu ntera abasirikare bafite amapeti atandukanye barimo Innocent Munyengango na Gatarayiha Francois Regis bari bafite ipeti rya Colonel ubu bakaba bagizwe ba Général de Brigade.
Perezida Kagame yavuze uburyo Perezida w'uburundi,Ndayishimiye Evaliste , yamuhakaniye ko nta ngabo zoherejwe i Goma muri Kivu y'Amajyaruguru , atangaza ko amahanga akomeje kwegeka ibibazo bya Congo ku Rwanda.