Camille Ndikumana

Camille Ndikumana

Kuri uyu wa Gatanu Colonel Désiré Migambi Mungamba, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye hagati y’Ingabo n’abaturage muri RDF,yifatanyije n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Gatsibo mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubugenzuzi bukuru bw'imari ya Leta buvuga ko kutagira gahunda yo kubaka ruhurura mu midugudu, ari ikibazo gishobora gutera ingaruka zirimo n'inkangu.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis agaragaza ko hari imishinga idindira bigatera igihombo kuko iba itegerejweho ibisubizo mu kwihutisha bukungu bw'igihugu.
Kuri uyu wa Kane abanyarwanda 359 batahutse bava mu burasirazuba bwa DRC binjirira ku Mupaka Munini wa La Corniche uhuza umujyi wa Rubavu n'uwa Goma
Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w'ibikorwa by'ubutabazi Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira yakiriye Carl Ash, Umuyobozi w'umuryango mpuzamahanga wita ku bimukira ( IOM ) bagirana ibiganiro.
Kuri uyu wa Gatatu inteko rusange y’abadepite yagejejweho raporo ya komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi,ku isesengura rya raporo y’ibikorwa bya banki nkuru y’u Rwanda byo kuva taliki ya mbere Nyakanga 2024 kugeza taliki ya 30 Kamena 2025.
Hagamijwe kubungabunga no gusigasira imikino gakondo,mu mashuri yisumbuye n'ay'ubumenyi ngiro hatangijwe amarushanwa yo gukina igisoro(kubuguza), umukino watangijwe ku mugaragaro n'intebe y'inteko y'umuco Amb.Robert Masozera
Ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare cyatangaje ko kwandikisha abana byavuye kuri 90.3% mu mwaka wa 2024, bigera kuri 92.9% mu mwaka wa 2025, aho byazamutseho 2.6%.
Kuri uyu wa Gatanu , Minisitiri w'ibikorwa by'ubutabazi Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira,yasuye umusozi wa Gisuma uherereye mu Murenge wa Shyira ho mu karere ka Nyabihu, ahagaragaye ikibazo cy’imiterere y’ubutaka bwatengukanywe n'isuri bikaba bimaze kwangiza ubuso burenga hegitari 8 ndetse n’ibikorwaremezo.