IKUZWE MBABAZI Maurice

IKUZWE MBABAZI Maurice

IKUZWE MBABAZI Maurice ni umunyamakuru w’Umunyarwanda ndetse n’umunyeshuri uri gusoza amasomo ya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho. Afite ubunararibonye mu kwandika inkuru,. Afite umwete n’inyota yo kuba umunyabigwi mu itangazamakuru.Ubu, akorera ku UMUNOTA.COM. Intego ye ni ugukoresha impano n’ubumenyi afite mu guteza imbere itangazamakuru rifite ireme no kugeza ku baturage amakuru abafitiye akamaro.Email: [email protected] Tel: 0785580314

Umuyobozi ushinzwe imicungire y'ubutaka mu kigo cy'igihugu cy'ubutaka (NLA), Mukarage Jean Baptiste, yavuze ko kuba iki kigo kigira abantu benshi bakigana, bashaka serivisi z'ubutaka, biri mu bituma hari aho zitihuta.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu icyenda barimo abagurishaga abantu uburo basize irangi ry’umukara bakabwita imbuto za Quinoa bagamije kubiba amafaranga.
Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Volleyball mu Rwanda [FRVB], Ngarambe Raphaël, yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwitwara neza muri Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, igiye kubera i Kigali
Louis Rwakiranya, yavuze ko ari ibintu bishimishije kubona Shampiyona Nyafurika y'Amakipe y'Abagabo ya Volleyball yakirwa mu Rwanda ashimangira ko ari ikimenyets cy’ubumwe, imiyoborere myiza n’iterambere
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ushinzwe Akarere ka Afurika, Prof. Mohamed Janabi ari kumwe na Brian Chirombo uyihagarariye mu Rwanda, basuye Ishami ry’ubuvuzi bw’umutima mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal
Raporo y’irangamimerere mu Rwanda ya 2025 igaragaza ko muri uwo mwaka ingo zisaga ibihumbi 50 zashyingiwe mu mategeko, ndetse umubare munini w’abagore bashaka bari munsi y’imyaka 25 aho abarenga 800 bashatse bataruzuza imyaka 21.
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Abakobwa batarengeje imyaka 17, yatsinzwe n'iya Zambia ibitego 2-0 mu mukino ubanza wo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryemereye umutoza Haringingo Francis Christian gutoza Rayon Sports FC mu buryo bwemewe n’amategeko, aho agiye kurwana urugamba rwo gukuramo ikinyuranyo cy'amanota 9 arushwa n'uwo bahanganiye igikombe
Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko nubwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse, bitazagira ingaruka ku biciro by’ingendo ku bakoresha imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange