Mukwaya Olivier

Mukwaya Olivier

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC n’umutwe wa AFC/M23 bakomeje gushinjanya kutubahiriza ibyo bumvikanye mu biganiro bimaze iminsi bibera i Montreux mu Busuwisi
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje gushyirwaho igitutu n’amahanga, by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ziyishinja kudashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje isenya umutwe wa FDLR mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bw’Iki gihugu.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch yatabarije abaturage ku kibazo cy’ifungwa ry’inzira z’ubufasha gikomeje kugaragara i Minembwe, mu misozi miremire ya Fizi (Kivu y’Amajyepfo)
Umutwe wa AFC/M23 n’umuryango mpuzamahanga utabara imbabare (CICR) basinyanye, mu mpera z’icyumweru cyo ku wa 11 na 12 Mata 2026, amasezerano y’ubwumvikane agamije ihererekanya ry’abasirikare ba FARDC.
Guverineri w’Intara ya Kivu y’amajyaruguru ku ruhande rwa AFC/M23, Bahati Musanga Erasto, yashyizeho ubuyobozi bushya bw’umujyi wa Goma, aho Ngabo Désiré Kisuba yagizwe Meya w’umujyi, asimbuye Julien Katembo Ndalieni, wahise ajyanwa mu nshingano nshya zo kuyobora Teritwari ya Lubero.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Amb.Olivier Nduhungirehe yashimangiye ko ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington tariki ya 04 Ukuboza 2025 ridakwiye kuguma mu magambo, rigomba guherekezwa n’ibikorwa bifatika bigamije kugarura umutekano urambye mu Karere
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ku Cyumweru tariki ya 30 Werurwe zatangaje ko zitangije ku mugaragaro,igikorwa kigamije guhiga no gucyura abarwanyi b’umutwe wa FDLR bagikomeje kugaragara ku butaka bwa Congo.
Nyuma y’iminsi ibiri bari bavuye mu  bice Kateku na Kanune, two muri Gurupema ya Ikobo,teritwari ya Walikale mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru abarwanyi ba AFC/M23 bongeye kugaruka muri utu duce ku wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe.
Ihuriro rya AFC/M23(Alliance Fleuve Congo) ryashyize umucyo ku bikorwa biri kugaragara muri iki gihe ku mirongo itandukanye y’urugamba atari ibintu bishya, ahubwo ari ihinduranya risanzwe kandi rishingiye ku igenamigambi ry’ingabo zaryo zizwi ku izina ry’Ingabo za ARC (Armée Révolutionnaire Congolaise).
Mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri, tariki ya 24/03/2026, haravugwa ibitero bikomeye byagabwe mu gace ka Kalehe, mu ntara ya Kivu y’amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).