Nina Cynthia

Nina Cynthia

Dushime Nina Cynthia ni umunyamakuru w’Umunyarwandakazi ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru y'ibibera imbere mu gihugu. Kuri ubu ni 'Special Editor' ku rubuga rw’amakuru rwa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

U Rwanda rwiteguye kwakira ku nshuro ya mbere inama mpuzamahanga ihuza Intumwa Nkuru za Leta (Attorneys General) n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’amategeko n’ubutabera, izwi nka PACT Forum 2026
Minisitiri Bizimana Jean Damascene yagaragaje ko iyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro ari imwe mu ho Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranwe ubukana n’uburemere buhambaye, aho Akarere ka Nyamagabe kari ku mwanya wa kabiri nyuma ya Karongi mu kugira imiryango myinshi yishwe ikazima
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana Dominique yifatanyije n'abaturage batuye mu Karere ka Gicumbi mu gikorwa cy'Umuganda usoza ukwezi kwa Mata, aho hakozwe ibikorwa birimo gutunganya uturima tw’igikoni, gutera imboga, n'ibindi bigamije kuzamura imibereho myiza y'abaturage
Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Nyirahabimana Soline, yasabye inteko zishinga amategeko ku Isi gufata ingamba zihamye zo kurengera uburenganzira bw’abagore no gushyiraho amategeko atanga icyizere, ubutabera n’uburinganire kuri bose
Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rumaze guhana abagera ku 100 batwara abagenzi mu modoka za rusange, bazira kuzamura ibiciro by’ingendo
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prudence Sebahizi yijeje Abaturarwanda ko nta bicuruzwa bizabura ku isoko ry’imbere mu gihugu birimo n’ibikomoka kuri peteroli nubwo ibiciro byitezweho gukomeza kuzamuka