Nina Cynthia

Nina Cynthia

Dushime Nina Cynthia ni umunyamakuru w’Umunyarwandakazi ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru y'ibibera imbere mu gihugu. Kuri ubu ni 'Special Editor' ku rubuga rw’amakuru rwa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rwatangiye kuburanisha mu bujurire Umunyarwanda Dr. Eugène Rwamucyo, wari warakatiwe igifungo cy’imyaka 27 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye muri Village Urugwiro itsinda ry’abanyamuryango 19 b’Umuryango Mpuzamahanga uhuza abayobozi b’ibigo n’abashoramari rya Young Presidents’ Organization
Samuel Dusengiyumva, yashimangiye ko umwanya wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari igihe gikomeye gifasha Abanyarwanda gusubira mu mateka mabi yaranze ubuyobozi bw’u Rwanda, bikaba byaragejeje ku Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no kuzirikana ubutwari bw’Inkotanyi no gushimangira ko Jenoside itazongera ukundi
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemeje abayobozi bashya barimo uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) mu Rwanda, Ambasaderi wa Austria ndetse n'uhagarariye Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (IFAD) mu Rwanda
Mu nama yo gusuzuma ibikorwa byakozwe mu mezi atandatu ashize, mu rwego rwo gushaka amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), hashimwe intambwe yatewe mu kunoza no guhuza uburyo bw’ubuhuza bw’Afurika bugamije gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri aka Karere
Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (International Monetary Fund – IMF), cyatangaje ko Inama y’Ubutegetsi bwacyo yemeje ubusabe bw’u Rwanda bwo guhabwa inguzanyo ya miliyoni 250 z’amadolari ya Amerika, ubwo ni asaga miliyari 364,2 Frw
Urukiko rwa rubanda rw’ubujurire mu Bufaransa rugiye gutangira kuburanisha urubanza rwa Dr. Eugène Rwamucyo, wajuriye igihano cy’igifungo cy’imyaka 27 yari yarakatiwe n’urukiko mu Ukwakira 2024